Nitwa Asia Kalim, mfite imyaka 20 ntuye mu Biryogo nkaba mbana na mama kuko papa wanjye we sinigeze mumenya. Iyo ngerageje kuganiriza mama nkamubaza amazina ya papa cyangwa se aho aherereye, mama ahora ambwira ibintu bitandukanye, akambwira ko ari umwe mu bahinde baje gucuruza inaha mu myaka yaza 1999-2000 gusa ikigaragara nuko mu by’ukuri nawe ntamuzi ariko ngo akeka ko ari uwitwa Kalim. Mama wanjye ni umuntu uzi gukora ni umucuruzi ariko akunda kubaho ubuzima buhenze cyane, yego nibyo azi gukorera amafaranga ariko nawe uko ayakorera niko ayatagaguza bigatuma biba ngombwa ko yiyambaza abandi bagabo bakamuha andi mafaranga ninayo mpamvu mfite basaza banjye babiri nabo tutazi ba se. Kubaho muri ubwo buzima ntazi papa ntazi inkomoko yanjye bintera agahinda kenshi niyo mpamvu ntashaka ko abana banjye byazababaho. Aha hanze hari ibishuko byinshi nabashije kubyirinda mu myaka ishize ariko simpamyako mu myaka iri  imbere nzakomeza kubyirinda niyo mpamvu ngiye gushaka umugabo.

Ni muri urwo rwo rero nifuza gukundana n’umuhungu ufite urukundo rw’ukuri niyo yaba adakize ntakibazo ibintu tuzabishakana kuko nanjye narangije amashuri yisumbuye ubwenge mfite nashakisha tugahuriza hamwe tukiteza imbere. Gusa akaba afite ubushobozi bwo gukora ubukwe kuko sinakwishyingira. Abe ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 akunda gusenga, idini yaba asengamo ryose nta kibazo nzemera kurisezeraniramo.

Nzamubera umwana mwiza sinzigera niyandarika kubwe cyangwa ngo musuzuguze, nzamukunda n’umutima wanjye wose, nzamwubaha mucire bugufi cyane, sinzigera musuzugura kandi sinzigera mubera umutwaro. Nzamukunda mubihe bibi nibyiza, twaba twariye cyangwa twaburaye sinzabura kumukunda, sinzigera mubabaza, nzagerageza kumushimisha ibishoboka byose, igihe azaba yababaye nzagerageza kumusetsa kuko nkunda guseka no gusetsa, Nzamubera ibyishimo, nzamubera umunezero mubihe byose. Ibi mbivuze mbikuye ku mutima kuko maze iminsi myinshi mbitekerezaho. Uwumva ari tayari anyandikire inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

11 Responses

  1. Umukobwa ushaka umukunzi by’ukuri, ahamagare 0782452592 twibwirane.
    Kuko njye namaze kwitegura gushinga urugo.
    Agomba kuba atarengeje imyaka 28.

    • Erega ntiwajya mucyumba ngo uryame utegerezeko uwo Imana yakuremeye ahagusanga ahubwo bigusaba kujya ahantu hahurira abantu nko mu rusengero mu bukwe mu birori n’ahandi bigatuma muhamenyanira. Hano kururu rubuga http://www.umwungeri.rw ni hamwe mu hantu ushobora guhurira n’uwo Imana yakuremeye mukibanira akaramata

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *