Nitwa Tunezerwe Nadege mfite imyaka 36 ntuye i Kigali nkaba mbana n’umwana wanjye w’umukobwa ubu afite imyaka 8. Umugabo twamubyaranye twarabanye tumarana imyaka 5 ariko tuza kunaniranwa duhitamo gutandukana ku neza. Abantu bamwe batandukana kubera ubukene bimwe bavuga ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, urugo rurimo ubukene n’inzara akenshi birangira umwe ataye undi akajya kwishakira ubuzima. Ariko k’urundi ruhande baranavuga ngo umurengwe wica nk’inzara. Hari ubwo abantu bagira ubutunzi bukabasaguka bukabahindura intekerezo bagatangira gufata ibyemezo birimo amafaranga ariko bitarimo ubwenge. Mu by’ukuri njye n’umugabo wanjye ntakintu gifatika twapfuye, ahubwo amafaranga yaramwongoje yumva ko agomba kundeka akajya kwishakira abandi. Nanjye ubwanjye sinigeze mwinginga ngo ye kugenda ahubwo numvaga ntacyo bimbwiye ndamureka aragenda. Gusa ubu byampaye isomo kuko ntakintu na kimwe cyiza nigeze mbona mu gusenya urugo. Ubu rero ndi gushaka umuntu ufite urukundo rutarimo amanyanga n’uburyarya, umuntu wakwemera ko dukundana by’ukuri ndetse tukabana akaramata. Umuntu wemera kwitangira urukundo rwacu akarurwanirira kugira ngo rugere kure kuko njye ubu niyemeje kubaka urugo rugakomera kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ntirwongere gusenyuka. Ubyiteguye yanyandikira inbox ibindi tukabivuganaho.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

One response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *