Nitwa Akazuba Leah mfite imyaka 28 narangije kaminuza kandi mfite akazi keza, ndashaka umusore dukundana tukabana. Si ubwa mbere nkundana kandi ndabizi ko mu rukundo habamo ibintu byinshi, abantu batangira gukundana ari byiza cyane akenshi birangira nabi, gusa byose bivana kubushake kuko gushaka niko gushobora. Njye ubushake bwo kubaka urukundo nyarwo ndabufite kandi niteguye kubaka urugo rugakomera rero ndashaka umusore nawe wumva ko iyo abantu bafite ubushake bwo kubaka urugo, inzitizi zose bashobora guhura nazo uko zaba zingana kose, uko zaba zimeze kose babasha guhangana nazo kandi aho kugira ngo zihungabanye urukundo rwa bombi ahubwo rukarushaho kwiyongera. Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo yubaka urukundo, nyamara siko bimeze, yego amafaranga nayo ni ingenzi ariko buri gihe iyo akoreshejwe nabi ahubwo niyo asenya urukundo, rero kubwanjye icya mbere ni ubushake, kuko iyo buhari nibindi birashoboka. Umuntu wemera ko dukundana mwijeje ubufatanye muri byose, kandi nzamukunda by’ukuri mwizere mubere umutima w’urugo. Ndifuza umusore waba atari munsi y’imyaka 30 kandi yararangije byibuze icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Ubwo rero abaye ahari yanyandikira inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *