Nitwa Irakiza Adelphine mfite imyaka 31. Mu buzima ibihe bibi by’umubabaro n’agahinda birizana nta muntu ubihamagaye ariko ibihe byiza by’umunezero n’ibyishimo bisaba kubyirukaho ndetse ukabihanga kugira ngo ubuzima burusheho kukuryohera. Njye imyaka ngezemo ni iyo guhanga cyangwa guhimba ibintu byatuma nishima ubuzima bukarushaho kuba bwiza, kuko hari imyaka nanyuzemo y’ubuzima bukakaye bw’umuhangayiko. Ubwo nigaga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza nakundanye n’umusore twari mu kigero kimwe antera inda, bihita biba ngombwa ko twishyingira turabana ubwo ibyo kwiga biba birangiriye aho. Bitewe n’uko yari afite ubushobozi buke twahise tujya kuba mu cyaro kuko ariho ubuzima bworoshye. Twabaga munzu y’ibyondo itarimo umuriro, ntantebe zo kwicaraho twagiraga twicaraga ku madebe, nta matola yo kuryamaho twagiraga twararaga ku mashara tugasasaho umusambi, nagiraga igitenge kimwe nacyo kiragenda kirasaza gicika mu kibuno nkajya nkomeza kugihengekereza nkacyamba, umugabo yajyaga gupagasa akaza ntacyo azanye tukaburara tukabwirirwa inzara igiye kuzatwica. Bwari ubuzima bubi cyane bushaririye bugoye mu buryo bukomeye. Umugabo abonye bikomeye yahisemo kunta muri iyo nzu, agenda nkugiye gupagasa maze ntiyagaruka. Nanjye mbonye bikomeye ndahaguruka ntangira kujya njya guhingira abaturage bakampemba bubyizi, mu byukuri guhinga sinari mbizi, k’uburyo umuntu nahingiye bwa mbere yanze kumpemba kuko umurima we nari nawuribase, ariko gake gake ngenda mbimenya, ndahinga ndahingiriza kugira ngo njye n’umwana wanjye tubona ikidutunga. Mu guhingiriza nakuyemo udufaranga maze ndangura imboga n’imbuto nkajya mbishyira mu ibase nkazenguruka agace kose mbicuruza, izuba rikanyica, imvura yagwa ikanyagirana n’umwana mu mugongo. Umukire wari utuye hafi aho yaje kumpa akazi ko kujya nigisha abana be bitewe n’uko yari anyuzeho ndi gucuruza imbuto yumva mvuga icyongereza neza, aho niho natangiye kuzanzamukira, ibyo kurya bitangira kuboneka ntangira kongera kuba umuntu. Abana narabigishije ndetse mbigisha neza, noneho uwo mukire ansabira akazi ko gukorera muri company nawe yakoragamo. Narahageze akazi ngakora neza bituma nyiri company ankunda cyane kuko yari umukecuru. Uwo mukecuru yaranyizeye ahita angira umucungamutungo wa company ku rwego rw’igihugu ahita ananyimura nza gukorera i Kigali mba nsezeye icyaro. Nakomeje gukora neza bituma arushaho kunzamura mu ntera angira umuyobozi mukuru wa company ye ubu hehe n’inzara. Nubwo nazamutse ngatera imbere sinjya nibagirwa aho naturutse ninayo mpamvu ibyo ntunze mbisangira n’abandi. Ubu rero ndumva nshaka umuntu twakundana by’ukuri tukubakana urugo akambera umugabo maze amafaranga yamvunnye kuriya tukayasangira tukayishimishamo ubuzima bukaryoha. Ndashaka umusore wiyubaha w’umusirimu kandi utari umunebwe kuburyo namuha ifaranga akaribyaza irindi, kuko hari igihe cyo kwishimisha ariko hakaba n’igihe cyo gukora. Uwo rero niba ahari anyandikire inbox ndahari wese.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *