Nitwa Uwurukundo Zaina mfite imyaka 31 muri 2014 nibwo nakoze ubukwe mbana n’umusore twakundanaga. Naramukundaga n’umutima wanjye wose, kandi naramwizeraga kukindi gipimo, kuburyo n’ubuzima bwanjye numvaga nabumuha bibaye ngombwa. Twabanye twembi ntakazi gafatika dufite, ubuzima buratugora cyane bituma dufata amadeni hirya no hino kugira ngo tubashe kuba twakora imishinga yaduteza imbere. Imishinga yose twakoze ntiyigeze ikunda ahubwo twarahombye cyane turushaho kujya mu madeni, ariko tumaze kubyara umwana wa mbere, naje kubona akazi keza ngakorana umwete kugira ngo ndebe ko twabasha kwiteza imbere tukabona uko twishyura amadeni. Hashize iminsi naje kwinginga umukoresha wanjye musaba ko yaha umugabo wanjye akazi, kuko numvaga ko nidukora turi twembi bizatuma turushaho kwishyura amadeni vuba. Umukoresha wanjye yarankundiye ampera umugabo akazi, gusa bitewe n’uko ntayindi myanya yari ihari byabaye ngombwa ko umugabo wanjye akora mu itsinda nari nyoboye. Akazi twaragakoze ariko umugabo ntibyamushimisha kuba muyobora mu kazi, nibwo yatangiye gushaka uko yakwigarurira umwanya wanjye bituma anteranya n’abantu dukorana ndetse ananteranya n’umukoresha wanjye. Yagiye ababwira ko iyo turi mu rugo ntajya mwubaha na gato, ngo nta kintu na kimwe njya nkora mu rugo, ngo niwe woza umwana, akamukorera amasuku yose njye nicaye, ambeshyera n’ibindi byinshi ngo mvuga iyo turi mu rugo nkasebya abantu dukorana ndetse nkanatuka umukoresha wanjye ibyo byatumye abo dukorana bose banyanga, kandi nanjye akanyura inyuma akambeshya ngo abakozi nyobora birirwa bantuka agahimba ibintu bibi bamvuzeho nabyumva nkabarakarira. Ibyo rero byatumye akazi gapfa, uwo mwuka mubi utuma ikigo nakoreraga gitangira guhomba, umukoresha wanjye afata umwanzuro wo kunyirukana mu kazi. Ubwo nibwo nahise ntwita inda ya kabiri, umugabo wanjye akaba ariwe ukora wenyine ariko amafaranga yakoreraga yari make cyane kuko umwanya wanjye ntibigeze bawumuha. Twagerageje kwishyura ya madeni ariko yose ntiyashiramo, umugabo wanjye rero yaje kubwira ko abantu turimo amafaranga barakaye cyane bakaba bashaka kutujyana mu butabera dore ko benshi niwe wari ubazi. Rero ambwira ko icyaba cyiza ari uko inzu nari naraguze nkikora twayigurisha kugira ngo tubashe kwishyura. Yanteye ubwoba cyane ambwira ko byihutirwa bituma inzu tuyigurisha ku mafaranga make cyane kugira ngo twishyure amadeni. Nyuma rero nibwo naje kumenya ko mu byukuri  ikibazo atari abo tubereyemo amadeni ahubwo ko hari umukobwa umugabo wanjye yateye inda yashakaga amafaranga yo kugira ngo babane. Umugabo wanjye yahise anta afata naya mafaranga ajya kwibanira n’uwo mukobwa nsigara mu marira ntafite aho kuba ndetse na ba bantu twari turimo amafaranga bakirirwa banyishyuza. Ubwo ninabwo namenye ko umugabo wanjye ari we wanyirukanishije kukazi nsanga ibyo yambwiraga bibi bamvugaga byose byari ukubeshya. Narababaye cyane numva ubuzima buranze kuburyo nashatse no kwiyahura ariko mbona abana banjye ntaho naba mbasize. Burya umuntu agutwaye imitungo ariko ntagutware ubwenge wakoresheje uyishaka aba yikojeje ubusa cyane ko umuntu akugirira nabi ejo bikamugaruka. Umugabo wanjye amaze kunta udufaranga duke nari narabitse kuruhande nahise nkoramo igishoro ntangira gucuruza ngira amahirwe birampira ndazamuka kurenza mbere. Naho umugabo wanjye we wa mukobwa yari yarateye inda bagiye kubana ntanukwezi bamaranye bahita batandukana kuko yasanze yaramubeshye inda atari iye ahubwo ni amafaranga yishakiraga.yamaze kuyabona rero amwereka munsi y’ikirenge. Ubu rero umugabo amereye nabi ansaba imbabazi ngo twongere dusubirane, ariko njye namutakarije ikizere sinshobora kongera kubana nawe. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo ufite umutima mwiza kandi w’inyangamugayo twakwibanira tugafatanya ubuzima. Uwumva twahuza akaba papa w’abana banjye babiri yanyandikira inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *