Nitwa Maziyateke Francoise, nashatse umugabo nkiri muto nari mfite imyaka 19, umugabo wanjye twarabanye tubyarana abana 3 nyuma y’aho yaje kurwara yitaba Imana nsigara njyenyine ndera abana. Muri ubwo buzima bw’ubupfakazi nahuriyemo n’ibibazo byinshi, kuko abantu baransuzuguye bampimba amazina abandi banyita indaya y’umudugudu kandi ndengana kuko kuva umugabo wanjye yakwitaba Imana, ntawundi muntu nigeze ndyamana nawe. Umugabo wanjye akiriho, urugo rwacu abantu bararwubahaga, ntamuntu wapfaga kuhaza uko yiboneye. Ariko umugabo wanjye akimara kwitaba Imana, urugo rwanjye ntamuntu wongeye kurwubaha, abagabo batangiye kujya basimburana iwanjye baje kunsaba urukundo. Hari ubwo nabaga ndyamye nka saa munani z’ijoro nkumva umuntu arakomanze nafungura nkasanga n’umugabo ngo yarankunze none ngo aje kundaza. Uwasindaga wese inzoga zahitaga zimwongoza kuza iwanjye. Mu kabari iyo abagabo babaga basinze batangiraga kwirarira bavuga ukuntu baryamanye nanjye kandi bambeshyera. Abagore duturanye bagenda bavuga ngo nabatwariye abagabo, bamwe bakaza n’iwanjye kunsakuriza banyiyama kubagabo babo kandi ntanabazi. Hari nk’igihe iwanjye haba hari ibintu byangiritse, nkaba ndi gushaka umufundi, cyangwa se umuntu ukora amazi cyangwa umuriro, umugore wese umbonye ntungutse iwe nshaka umugabo we ngo ansanire inzu ahita atangira kuntuka kuko aba yumva ko ndi kumuteretera umugabo kandi atari cyo kingenza. Umuntu wese ubonye hari umugabo usohotse iwanjye ahita yumva ko tuvuye gusambana nyamara hari igihe aba ari nk’umuntu wansuye dufite icyo dupfana. Umugabo wanjye akiriho numvaga kuba mufite ari ibintu bisanzwe cyane, iyo yambwiraga nabi naramusubizaga, nkamusuzugura, mbese ntagaciro gahagije namuhaga. Ariko ubu namaze gusobanukirwa agaciro k’umugabo k’uburyo uwakwemera kumbera umugabo niteguye kumwubaha, nkaca bugufi, nkamuha agaciro akwiye nkamufata nk’amata y’abashyitsi. Napfakaye mfite imyaka 25 ubwo buzima mbumazemo imyaka 5, ubu rero ndashaka umusore cyangwa umugabo wakwemera ko tubana akankuraho ubwo busembwa ndetse agatuma urugo rwanjye rwongera kubahwa nk’uko barwubahaga mbere. Uwaba ari anyiyumvamo yanyandikirainbox ibindi tukabivuganaho.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *