Nitwa Mukundwa Elyse mfite imyaka 28 nkaba mfite umwana umwe w’umukobwa ntuye i Gikondo. Umugabo wanjye twashakanye dukundanye cyane, nari nkiri isugi ntawundi muntu nari narigeze mbonana nawe, nari nkiri muto kuko nari mfite imyaka 19, umugabo wanjye twabanaga neza mu mahoro, tugira urugo rwiza imishinga twari dufite iraduhira dutera imbere cyane. Twaje kubyarana umwana w’umukobwa turamukunda cyane tumuha urukundo rwose. Umwana amaze kugira imyaka ibiri, natangiye kujya mbona ibimenyetso bituma nkeka ko umugabo wanjye ashobora kuba anca inyuma. Narebaga muri telephone ye nkabona hari umukobwa ukunda kumwoherereza ubutumwa bugufi burimo amagambo meza amwita cheri ndetse mbona n’ubutumwa bwerekana ko umugabo wanjye ajya yoherereza uwo mukobwa amafaranga. Ibyo byarambabaje cyane ariko ndyumaho mbibika k’umutima. Igihe kimwe ari kuwa gatandatu, twari twirirwanye n’umugabo wanjye mu rugo twishimye duseka, bigeze mu ma saa cyenda z’amanywa sinzi ikintu twapfuye tuba dutangiye gutongana, mu gihe tukiri gutongana wa mukobwa ujya umwoherereza ubutumwa ahita amuhamagara. Umugabo wanjye yahise yihutira gukupa telephone, mpita mbona ko ari uko yanze kuvugisha ihabara rye mpari. Umujinya wahise unyica mpita natsa imodoka yanjye ndagenda. Muri make ntahantu nari mfite ngiye kuko nanahamagaye undi mudamu w’inshuti wanjye ngo byibuze musure ambwira ko adahari ko hari ubukwe yatashye. Nagiye nta cyerekezo mfite ari ukugira ngo numve nduhutse mu mutwe gusa, mva mu Gatsata aho twari dutuye nyura Nyabugogo mfata umuhanda wa Kimisagara. Nkiri mu nzira ngenda, nahise mbona Claude w’umumotari yaparitse moto ye iruhande rw’umuhanda. Claude twariganye mu myaka itatu isoza amashuri yisumbuye, turangije kwiga ahita ajya kuba umumotari njye njya gushaka umugabo guhera ubwo ntitwongeye kubonana. Nkimubona nahise mparika imodoka nyisohokamo njya kureba aho nari mubonye, akinkubita amaso nawe aratangara turahoberana cyane nk’abantu bari bakumburanye namwe murabizi ubusabane bujya buba ku bantu biganye, maze dutangira kuganira ambwira amakuru y’abandi bana twiganye. Mu gihe tukiri kuganira yahise ambwira ngo reka tujyane anyereke ahantu hatuje tuganirira neza, nahise nicara kuri moto ye dore ko nari nkumbuye n’umunyenga wa moto hari haciyemo igihe kinini ntagenda kuri moto. Twahise tugenda dusubira Nyabugogo ahita afata umuhanda wa Giti cy’Inyoni tuzamuka Shyorongi, umuhanda wa kaburimbo arawusiga atambika mu gahanda k’ibitaka maze aparika ahantu hari agashyamba. Twicara muri ako gashyamba twitegeye umujyi wa Kigali dukomeza kuganira, tuvuga udushya twabaga mu ishuri ryacu ndetse akambwira n’amakuru y’abo twiganye kuko we abenshi yakundaga guhura nabo. Twakomeje kuganira cyane duseka tunywa naka juice yari yaguze, numva ndaruhutse mu mutwe, mbona butangiye kwira mpita mbwira Claude ngo dutahe. Nkibimubwira yahise ashaka kunsoma ndabyanga, ashaka kunkorakora ndabyanga. Ubwo nibwo yahise atangira kumbwira ukuntu yankunze cyane kuva kera twigana, ngo yarankunze akajya arara adasinziriye ariko yandeba akabona ntamwemera nicyo cyatumye atabimbwira. Kubwanjye byarantunguye kuko njye kuva kera namufataga nk’inshuti isanzwe. Claude yakomeje kumbwira amagambo meza y’urukundo numva ankoze ku mutima kuko hari haciyemo imyaka myinshi ntayumva dore ko umugabo wanjye atanaherukaga kumbwira ko ankunda. Nyuma yo kumva ayo magambo Claude namubwiye ko ibyo kunkunda agomba kubyikuramo kuko namaze kuba umugore w’undi mugabo. Ariko Claude we yakomeje kumbwira uburyo urukundo ankunda ari urw’ukuri kandi ko ruhoraho nka rumwe Yesu akunda abantu ko ntahantu rushobora kujya. Claude yahise atangira kumbwira ko yambonye ndetse abonye n’uburyo twaganiriye ayo marangamutima yongera kubyuka muri we ndetse n’urukundo yankunze rurongera ruba rushya, maze anambwira ko yumva afite ubushake bukabije bwo kuba yaryamana nanjye. Claude namwamaganiye kure, ndamuhakanira ndatsemba. Abonye ko mbyanze yahise ambwira ngo niba mbyanze ubwo ntahe n’amaguru kuko we ntari bwatse moto. Akimara kumbwira ibyo, n’ubwo bwari bumaze guhumana mu by’ukuri gutaha n’amaguru sibyo byari binteye ubwoba, ahubwo ibitekerezo by’ukuntu umugabo wanjye anca inyuma nibyo byahise binyuzura mu mutwe, mpita numva nanjye ngize igitekerezo cyo kumwishyura nkamuhima. Nahise nkuramo imyenda nsambana na motari turangije yatsa moto ansubiza Kimisagara aho nari nasize imodoka yanjye nuko ndataha. Nageze mu rugo bwije ariko mpagera nirakaje umugabo ankubise amaso atinya no kumbaza aho mvuye. Mu gitondo bukeye, Claude yatangiye kunyoherereza ubutumwa bwinshi bwuzuyemo amagambo y’urukundo, ndetse ansaba n’imbabazi zo kuba yari yanze kwatsa moto tutabanje gusambana. Naramubabariye cyane ko twabikoze tutabipanze, ari we ntiyarabizi ko turi buhure kandi nanjye nuko, gusa icyanshimishije n’uko yambwiye ko kuryamana nanjye aricyo kintu cyamushimishije kurenza ibindi mu buzima ndetse ambwira ko namuryohereje. Impamvu byanshimishije kumva ayo magambo n’uko umugabo wanjye inshuro zose twateye akabariro ntanarimwe yari yarigeze ambwira ko yaryohewe. Motari twakomeje kujya tuvugana kuri phone akambwira amagambo y’urukundo akantwara umutima ndetse akambwira ngo ndeke umugabo wanjye maze musange twibanire. Muri iyo minsi twaje gupanga na Claude uburyo twakongera guhura tugakomereza aho twari tugeze, noneho tukabikorera ahandi hatari mu ishyamba, umunsi twari twapanze wo guhura ugeze nibwo nicaye mbitekerezaho mbona ibyo ndimo ari ubugoryi kandi ko ntakintu bizangezaho uretse kunsenyera. Nahise mfata umwanzuro w’uko ngiye kongera nkubaka urukundo n’ubusabane hagati yanjye n’umugabo wanjye, niha intego y’uko mu buzima bwanjye ntazongera guca umugabo wanjye inyuma bibaho, mpamagara motari ndamubwira ngo ntazongere gutekereza no kumpamagara ko ibyanjye nawe birangiye. Muri njye nahise mfata umwanzuro udakuka wo kurwana inkundura nkubaka urugo rwanjye rugakomera umugabo wanjye nkamuharanira nkamukura mu biganza byabashaka kumunyambura, nkamwubaha, nkamukunda nkamukundwakaza. Uwo mugoroba umugabo wanjye yaratashye maze mwakirana ubwuzu bwinshi, ndamuganiriza, turaseka turishima kuko hari hashize iminsi tudacana uwaka. Maze tugiye kuryama phone yanjye irasona ariko sinitaba umugabo wanjye arayifata kugira ngo ayimpereze hahita hazamo message ya motari ari kumbaza icyatumye mubwira ko ntakimushaka. Iyo message umugabo wanjye yahise ayibona ahita asoma n’izindi zayibanjirije ahita abibona ko namuciye inyuma arumirwa namusabye imbabazi ntiyazimpa. Kubyihanganira byaramunaniye afata icyemezo cyo gutandukana nanjye. Ikintu cyambabaje muri byose n’uko nasanze wa mukobwa wajyaga woherereza umugabo wanjye ubutumwa ari mubyara we muto cyane ufite nk’imyaka 15 yajyaga yoherereza amafaranga y’ishuri, mpita mbona ko nahubutse kuba narishyizemo ko umugabo wanjye anca inyuma. Ikindi cyambabaje n’uko nyuma y’uko ntandukanye n’umugabo wanjye nahamagaye motari mubwira ko niteguye kubana nawe, arampakanira ambwira ko ntagahunda yo gushaka umugore afite ko icyatumaga ambwira amagambo meza ari uko yabaga ashaka kuryamana nanjye gusa. Impamvu mvuze ibi byose n’uko ubu nahindutse amakosa nakoze ndayemera ubu uwakongera kumpa amahirwe akangira umugore sinazigera muhemukira na rimwe nk’uko umugabo wanjye yanyanze nari nafashe gahunda yo kumufata neza, iyo gahunda narayikomeje ubu uzambera umugabo nzamukunda mukundwakaze byongeye biriya nabikoze nkiri muto ubu narakuze namenye ubwenge. Uwakumva byavamo yanyandikira inbox tugapanga kandi sinzamugora kuko ubu ndibana nkimenya kuri buri kimwe kuburyo uwo twabana ntamurushya musaba amavuta cyangwa umwambaro. Byongeye umwana wanjye ubu abana na papa we niwe umumenyera byose kuko yashatse undi mugore. Wowe wumva twahuza ndagutegereje inbox.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

#

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *